Гуру Песен Популярное
А Б В Г Д Е Ж З И К Л М Н О П Р С Т У Ф Х Ц Ч Ш Э Ю Я
# A B C D E F G H I J K L M N O P Q R S T U V W X Y Z

Kizito Mihigo - Igisobanuro cy'urupfu | Текст песни

Refrain: Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi
Ariko rutubera inzira
Inzira igana icyiza kiruta ibindi

1. Urupfu niwo muryango ugana Imana nyirubuzima
Ariko kugira ngo uwo muryango ukinguke hagomba ijwi ry'Imana
Mu Kinyarwanda gupfa ni ukwitaba Imana

2. Nta rupfu rwiza rubaho yaba jenoside cyangwa intambara
Uwishwe n'abihorera, uwazize impanuka cyangwa se uwazize indwara
Abo bavandimwe aho bicaye baradusabira

3. Jenoside yangize impfubyi, ariko ntikanyibagize abandi bantu
Nabo bababaye bazize urugomo rutiswe jenoside.
Abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira
Abo bavandimwe nabo ni abantu ndabakomeza
Abo bavandimwe nabo ni abantu ndabazirikana

4. Ishema n'urukundo byanjye si ibyo mvana mu buzima bwa aha mu isi
Si n'ibyo mvana mu bintu, ahubwo mfite ushema ry'ubumuntu
Ndi umunyarwanda, ijye ibanzirizwa na ndi umuntu

5. Iyo myumvire y'ugucungurwa, ni ko kabando kanjye ku rugendo
Nayivomye mu kwemera mfitiye Yezu Kristu
Ubwo bukristu nibwo bwunganiye ubunyarwanda.

6. Urupfu rwunga abantu n'Imana yabahanze
Bakaba mu rukundo rwuzuye rwa Data.
Urwo rukundo nicyo cyanga cy'ubuzima bwanjye
Urwo rukundo niyo mizero y'ubugingo
Urwo rukundo nicyo cyerekezo cy'ubuzima. Amen.

Kizito Mihigo еще тексты


Статистика страницы на pesni.guru ▼
Просмотров сегодня: 1
Видео
Нет видео
-